Hadith yaturutse kwa Mahmud Ibun Labid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri ibyo nt...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko ikintu atinya cyane ku bayoboke bayo ari ibangikanyamana rito ari ryo ryo gukorera ijis...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mar'thad Al Ghanawiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimu...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kwicara hejuru y'imva. Nkuko yabujije gusali abantu berekeye ku mva, nko kuba imva iherer...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abamalayika ntibahereke...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko abamalayika batajya baherekeza mu rugendo abantu bagendana imbwa, cyangwa se bafite inz...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Shaytwani izira u...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratanga umuti wavura ibibazo byinshi umwemeramana azanirwa na Shaytwani; Bimwe muri byo nuko Shaytwa...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith Al Qud'siy iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati: Uzabangamira umwe mu bak...

Hadith yaturutse kwa Mahmud Ibun Labid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho Abantu nk'aba ku munsi w'imperuka ubwo Allah azaba ahembera abantu ibyo bakoze, azababwira ati: Ni mujye kubo mwajyaga mukora ibikorwa kugira ngo babashime, murebe niba hari ibihembo mwababonaho!"

Hadithi yaturutse kwa Abi Mar'thad Al Ghanawiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, mutangarije intambara hagati yanjye na we; kandi nta gikorwa umugaragu wanjye yakifashisha anyiyegereza kiruta kuba yakora ibyo namutegetse; kandi umugaragu wanjye akomeza kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka atategetswe kugeza ubwo mukunze. Iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha! N'iyo ansabye muha ibyo ansabye, n'iyo anyiyambaje ngo ngire icyo murinda ndabikora! Kandi sinigeze nshidikanya ku kintu nkora nk'uko nshidikanya igihe umwemeramana agiye gupfa, yanga urupfu nanjye nkanga ikimubabaza!"

Hadith yaturutse kwa Al Ir'baadw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji, n'uzarwana buhumyi (nta mpamvu nyayo ituma arwana), ahubwo akarakara abitewe n'irondakoko cyangwa se akarihamagarira abantu cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke banjye, akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, ntiyirinde abemeramana muri bo, cyangwa se abo yahaye amasezerano muri bo, uwo ntabwo azaba ari mu bagendera ku migenzo yanjye."

Hadithi yaturutse kwa Ma'aqil Ibun Yasar Al Muzaniyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Njye numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: " Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”

Hadith yaturutse kwa Umu Salamat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."

Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe Allah ko mwabona uburenganzira bwanyu mwambuwe."

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe, umuyobozi uyoboye abandi ni umushumba ndetse azabazwa abo yaragijwe; n'umugabo ni umushumba ku be bo mu rugo kandi azababazwa; umugore ni umushumba ku byo mu rugo rw'umugabo we ndetse n'abana be, kandi azababazwa; n'umugaragu ni umushumba w'umutungo wa shebuja kandi azawubazwa! bityo mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragijwe!"

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivugira muri iyi nzu yanjye igira iti: "Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere."