- Kubuza gutunga imbwa no kugendana nazo, ariko aha ntihavugwamo imbwa zorowe mu rwego rwo guhiga cyangwa se kurinda.
- Abamalayika batagendana n'aba bantu ni abamalayika b'impuhwe, naho abarinda abantu bahora nabo aho bari hose, n'aho bagiye hose.
- Kubuza inzogera, kuko ari imwe mu myirongi ya Shitani, harimo no kuyigereranya n'inzogera z'abanaswara.
- Umuyisilamu akwiye gushishikarira kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abamalayika bamuhunga.