Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’uku...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusa...
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzazana igihimbano mu id...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an...
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’im...
Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) iratubwira ko Malayika Djibril (Allah amuhundagazeho amahoro) yaje aho abasangirangendo bari bari ari mu ishu...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Ubu...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije ubuyisilamu nk'inyubako yubatse neza ku nkingi eshanu ziyifashe, andi mategeko asigaye...
Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufiteho, kandi ko ubure...

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."

Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira.” Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Muslim mu mvugo yakiriye aragira ati: "Uwo ari we wese uzakora igikorwa gihabanye n'ibyo twaje twigisha, kizamugarukira."

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), twaziwe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe cy’uko yari ku rugendo cyamurangwagaho, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y'Imana, arambika ibiganza bye ku bibero byayo, maze arayibwira ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam." Intumwa y’Imana iramusubiza iti "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana iramusubiza iti: "Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’Imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," aravuga ati: "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Aravuga ati: "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara akanya gato, Intumwa y’Imana irambaza iti: "Yewe Umar! Ese wamenye uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati: "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."

Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari ihetse Muadh ku kigenderwaho maze iramuhamagara ivuga iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Irongera iramuhamagara iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Inshuro eshatu! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro; Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru nziza nyigeze ku bandi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "...Byatuma birara!..." Muadh yaje kubivuga igihe cyo gupfa kwe cyegereje yirinda ko yagwa mu cyaha (cyo guhisha ubumenyi)!

Hadithi yaturutse kwa Twariq Ibun Ashim Al Ash'djaiyu (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah."

Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ibihe bintu bibiri umuntu yakora kimwe kikaba impamvu y'uko yajya mu ijuru ikindi kikaba impamvu y'uko ajya mu muriro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro.

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Muadh Ibun Djabal ubwo yari amwohereje Yemen iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, nibamara kukumvira kuri byo uzababwire ko Allah yabategetse iswala eshanu ku manywa na nijoro, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzababwire ko Allah yabategetse gutanga amaturo atangwa n'abakire muri bo akagarurirwa abacyene babo, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzirinde imitungo yabo y'agaciro, kandi uzatinye ubusabe bw'uwahugujwe kuko hagati yabwo na Allah ntacyabukumira."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe ku munsi w'imperuka? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: Nibwiraga yewe Abu Hurayrat ko nta muntu n'umwe uzagutanga kumbaza kuri iyi Hadithi, kubera ko nabonye ushishikarira kumenya ibigendanye na Hadithi. umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira ikibangamira abantu, no kugira isoni ni rumwe mu nzego zo kwemera."