- Gushimangira ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi w'imperuka, kandi ko nta bandi bazabubona usibye abahamyaga ko Imana ari imwe rukumbi.
- Ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni igihe azavuganira uwagombaga kujya mu muriro ariko ari umwe mu bahamije ko Imana ari imwe rukumbi, ikamusabira ko atawujyamo, ndetse n'uzaba yamaze kuwujyamo izamusabira awukurwemo.
- Ibyiza byo kuvuga iri jambo ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'akamaro karyo.
- Kugira ngo iri jambo rigerweho bisaba kumenya no gusobanukirwa ibisobanuro byaryo, no gushyira mu bikorwa ibyo risaba.
- Agaciro Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yari afite, no mu buryo yashishikariraga gushaka ubumenyi.