Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umar Ibun Al Khatwab yambwiye ko: Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ah...
Umar (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe wari umaze gutawaza, ibona ahangana n'urwara...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Twagarukanye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuv...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagize urugendo rwo kuva Makat ijya i Madinat iri hamwe n'abasangirangendo bayo, ubwo bari mu nzira,...
Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Amiri nawe ayikuye kwa Anas Ibun Malik yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali iswalat y'itegeko, n'ubwo nta mpamvu yabaga ifite ituma...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rimwe na rimwe yajyaga itawaza igakaraba buri rugingo inshuro imwe, maze igakaraba mu maso, hakubiyem...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Zayd (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rimwe na rimwe iyo yatawazaga, yakarabaga buri rugingo mu ngingo zo gutawaza inshuro ebyiri ebyiri, i...

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umar Ibun Al Khatwab yambwiye ko: Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali.

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Twagarukanye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuvuye i Makat tugiye i Madinat, ubwo twari tugeze ku iriba mu nzira, bamwe mu bantu bihutishije iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri), bafata isuku (Udhu) bafite ubwira, nuko tuhageze tubona udutsintsino twabo tutagezeho amazi, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Ibihano bikomeye bizabona abisukura (udhu) ntibabikore neza, mujye mwisukura (Udhu) mu buryo bwuzuye."

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Amiri nawe ayikuye kwa Anas Ibun Malik yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali, nuko ndabaza nti: Mwe mwabigenzaga mute? Aransubiza ati: Isuku y'umwe muri twe iba imuhagije igihe cyose ataragira impamvu ituma ayisubiramo.

Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe.

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Zayd (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri.

Hadith yaturutse kwa Hum'ran waheshejwe ubwigenge na Uth'man Ibun Afan yavuze ko yabonye Uth'man Ibun Afan atumaho igikoresho yifashishaga atawaza, nuko akaraba intoki ze inshuro eshatu, arangije yinjiza ikiganza cye cy'iburyo muri icyo gikoresho, arangije ajuguta amazi mu kanwa, arayashoreza maze arayapfuna, arangije akaraba mu maso he inshuro eshatu n'amaboko ye agarukira mu nkokora inshuro eshatu, arangije ahanagura mu mutwe, arangije akaraba amaguru yombi inshuro eshatu, maze aravuga ati: Nabonye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itawaza uku mbigenje iranavuga iti: " Uzatawaza atya, yarangiza agasali raka ebyiri, nta kindi ahugiyeho, Allah azamubabarira ibyaha bye yakoze mbere."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatambutse ku mva ebyiri maze iravuga iti: Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ifata ishami ry'igiti kitaruma irivunamo kabiri, igice kimwe igishinga ku mva imwe ikindi igishinga ku yindi; nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, kuki wabigenje kuriya? Irabasubiza iti: "Hari ubwo Allah yabagirira impuhwe akaborohereza ibihano igihe cyose ayo mashami ataruma."

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore."

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Koza mu kanwa birahasuhura, ndetse bishimisha Allah Umuremyi."

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose.