- Kubunza amagambo no kureka kwirinda inkari ni mu byaha bikuru, ndetse ni na zimwe mu mpamvu z'ibihano byo mu mva.
- Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje bimwe mu biri mu bumenyi bw'ibitagaragara nk'ibihano byo mu mva, agamije kugaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) koko yari umuhanuzi.
- Iki gikorwa cyo kuvunamo ishami kabiri no kuyashinga ku mva ni umwihariko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko Allah yamuhishuriye uko abari mu mva bamerewe, bityo ntitwabiheraho tuvuga ko n'abandi ari uko kubera ko nta n'umwe ujya amenya uko abari mu mva bamerewe.