Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Mubibona mute, um...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije iswalat eshanu za buri manywa na nijoro mu kubabarirwa ibyaha bito bito umuntu akora nk...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe gi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Nuko irasubiza iti: Ni iswalat y'itege...
Hadith yaturutse kwa Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muyisilamu n'u...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko nta muyisilamu n'umwe igihe cyo gusali iswalat y'itegeko kigera, agatawaza neza mu bury...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti: "Iswala eshanu ku...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko gusali iswala eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, no gusali iswala y'idjuma buri cyumwer...
Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Shuayib nawe ayikuye kuri se nawe ayikuye kuri sekuru yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ya...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umubyeyi w'umugabo akwiye gutoza abana be baba abahungu cyangwa se abakobwa iswalat ig...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Mubibona mute, umugezi utemba uramutse unyura imbere y'umuryango w'inzu y'umwe muri mwe, buri munsi akajya awogamo inshuro eshanu, ese hari umwanda wasigara ku mubiri we? Baramusubiza bati: Nta mwanda wasigara ku mubiri we! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ni nk'uko iswalat eshanu, ziba impamvu yuko Allah ababarira umuntu ibyaha."

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe gikorwa Allah akunda kuruta ibindi? Iransubiza iti: "Ni iswalat ikorewe mu gihe cyayo." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikindi kihe? Iransubiza iti: "Ni ukubaha ababyeyi bombi." Ndongera ndayibaza nti: Nyuma yayo hakurikiraho ikihe? Iransubiza iti: Ni uguharanira inzira ya Allah (Djihadi). Abdullah Ibun Mas'ud yaravuze ati: Yarabimbwiye, kandi n'iyo nyibaza ibindi bikurikiraho, yari kubimbwira.

Hadith yaturutse kwa Uth'man (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muyisilamu n'umwe igihe cy'iswalat y'itegeko kigera agatawaza neza, akibombarika, akunama mu buryo bwiza, usibye ko biba icyiru cy'ibyaha yakoze mbere yaho igihe cyose atakoze ibyaha bikuru. bikagenda gutyo ibihe byose."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti: "Iswala eshanu kuri eshanu, n'idjuma kugera ku idjuma ndetse na Ramadhan kugera kuri Ramadhan, bihanagura ibyaha wakora hagati aho igihe cyose wirinze ibyaha bikuru."

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Shuayib nawe ayikuye kuri se nawe ayikuye kuri sekuru yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: 'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Nagabanyije iswalat hagati yanjye n'umugaragu wanjye mo ibice bibiri; kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye; Iyo avuze ati: “ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA: Ishimwe n’ikuzo byose bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose; Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye aransingije. N'iyo avuze ati: A-RAHMANI RAHIM: Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye amvuze ibigwi. N'iyo avuze ati: MALIKI YAWUMI DINI: Umwami w’ikirenga wo ku munsi w’imperuka, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Umugaragu wanjye ampaye icyubahiro, cyangwa se akavuga ati: Umugaragu wanjye anyeguriye ibye. N'iyo avuze ati: IYAKA NA'ABUDU WA IYAKA NAS’TA-IN: Ni wowe (wenyine) dusenga, kandi ni wowe (wenyine) twiyambaza, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni hagati yanjye n'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye. N'iyo avuze ati: IHDINA SWIRATWAL MUS’TAQIM, SWIRATWALADHINA AN’ AM’TA ALAY’HIM, GHAY’RIL MAGH’DWUBI ALAY’HIM WALA DWAALIINA: Tuyobore inzira igororotse, inzira y’abo wahundagajeho inema, itari iy’abo warakariye cyangwa abayobye, Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Ibi ni iby'umugaragu wanjye, kandi umugaragu wanjye akwiye kubona ibyo yansabye."

Hadith yaturutse kwa Buraydat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."

Hadith yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat."

Hadith yaturutse kwa Salim Ibun Abil Dja'adi yaravuze ati: Umugabo umwe yaravuze ati: Iyaba nari nsayi nkaruhuka! Bamwe baba nkaho babimunengeye, maze aravuga ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Yewe Bilali, tangaza ko iswalat itangiye, tuyiruhukiremo!"

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaga iri gusali ikavuga Allah Akbar yacecekaga akanya gato, mbere y'uko igira ibindi isoma, nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Undutira Data na Mama, uribuka igihe wacecekaga akanya gato ubwo wari umaze kuvuga Allah Akbar na mbere yo gusoma ibindi, wavugaga iki? Iramusubiza iti: Ndavuga nti: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BITHAL'DJI WAL MA-I WAL BARADI: Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura.

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali, n'igihe ivuze Allah Akbar yunamye (Ruku'u), n'igihe yunamutse (ivuye Ruku'u) nabwo yarayazamuraga maze ikavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa;" ariko ntiyajyaga ibigenza kuriya igihe igiye kubama.

Hadith yaturutse kwa Ubadat Ibun A-Swamit (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an."