- Ubuhambare bwa Suratul Fatihat, aho Allah muri iyi mvugo yayise (Iswalat).
- Kugaragaza uburyo Allah yita ku mugaragu we, aho yamuvuze ibigwi kubera ko nawe yamusingije akanamuvuga ikuzo, ndetse akanamusezeranya kumuha ibyo yamusabye.
- Iyi surat ntagatifu ikubiyemo ikuzo n'ishimwe bya Allah, ndetse n'isezerano rye, no gusaba Allah, no kumwegurira ibikorwa byose, ndetse no kumusaba kuyoboka inzira igororotse, no kuturinda inzira z'ibinyoma.
- Kuba umuntu uri gusali yatekereza kuri ibi bisobanuro byamwongerera kwibombarika mu iswalat ye.