/ Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye

Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye

Hadith yaturutse kwa Buraydat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."
Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad

Explanation

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko isezerano n'igihango gitandukanya abayisilamu n'abatari bo b'abahakanyi n'indyarya ari iswalat, bityo uzayireka azaba ahakanye.

Hadeeth benefits

  1. Ubuhambare bw'iswalat, ndetse ko ari yo tandukaniro riri hagati y'umwemera n'umuhakanyi.
  2. Amategeko y'ubuyisilamu ku muntu ashingira ku bigaragara atari ibitagaragara.