- Mu mpamvu zo kuzamura amaboko igihe cyo gusali, nuko ari ikimenyetso cy'umutako w'iswalat, no kubahisha Allah Nyir'ubutagatifu.
- Byashimangiwe biturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yazamuraga amaboko yayo ahandi ha kane nk'uko byaje mu mvugo ya Abu Humaydi A-Sa'idiy nkuko bimeze mu gitabo cya Abu Daud n'abandi, ariho igihe yabaga ihagurutse kuri Raka'at ya gatatu ivuye mu kwicara hagati ya Raka ebyiri, ku iswalat zifite Raka eshatu cyangwa se enye.
- Byanashimangiwe kandi biturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yajyaga izamura ibiganza ikabiringaniza n'amatwi itayakozeho mu mvugo ya Malik Ibun Al Huwayrith mu bitabo bibiri bya Bukhari na Muslim (A-Swahihayni) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavugaga Allah Akbar yazamuraga amaboko yayo kugeza aharaninganiye n'amatwi yayo."
- Guhuriza hamwe kuvuga SAMIALLAHU LIMAN HAMIDAH ni umwihariko ku muntu uyoboye iswalat (Imam) cyangwa se asari ari wenyine, naho uyobowe mu iswalat we aravuga ati: RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe Nyir'ugushimwa no gusingizwa.
- Kuvuga aya magambo "RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani Mana yacu ni wowe Nyir'ugushimwa na Nyir'ugusingizwa nyuma yo kuva Ruku, bikomoka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yabivuze mu buryo bune, ubu bukaba ari bumwe muri bwo; ariko ibyiza nuko umuntu akwiye kuyakurikiranya, rimwe akabivuga atya, ubundi akabivuga ukundi.