- Iswalat ituma umuntu ababarirwa ibyaha, ni yayindi umugaragu akoze yabanje gutawaza neza, ndetse akanayikora yibombaritse ashaka kwishimirwa na Allah Nyir'ubutagatifu.
- Agaciro ko guhozaho ibikorwa byo kwiyegereza Allah, kandi ko ari imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha bito bito.
- Agaciro ko gutawaza neza, no gusali mu buryo bwiza no kwibombarika.
- Agaciro ko kwirinda ibyaha bikuru, ko bituma ubabarirwa ibyaha bito.
- Ibyaha bikuru bibabarirwa umuntu ari uko abyicujije.