Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) muri buri swalat y'itegeko no mu zindi...
Abu Hurayrat (Imana imwishimire) aratubwira bimwe mu byari bigize iswalat y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akatubwira ko yajyaga av...
Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nategetswe kubama...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko Allah yayitegetse ko igihe iri gusali izajya yubama ku ngingo z'umubiri zirindwi, ari z...
Hadith yaturutse kwa Abi Umamat yaravuze ati: Amri Ibun Abasat (Imana imwishimire) yaratuganirije avuga ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahor...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu aba ari bugufi y'umugaragu we muri kimwe cya gatatu cya nyuma c...
Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ijoro rimwe yitegereje ukwezi -mu ijoro rya cumi na kane-, maze iravuga iti: Mu by'ukuri abemeramana...
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahroo n'imigisha) yavuze iti: "Uzasali iswalat...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije kugira umurava mu gusali iswalat ebyiri zo mu mbeho ari zo Swalatul Fajri na Swalatul...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Yajyaga avuga ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) muri buri swalat y'itegeko no mu zindi mu kwezi kwa Ramadwan no mu bindi bihe, akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagaze, n'igihe yunamye (Ruku'u), yarangiza akavuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza; hanyuma akavuga ati: “RABANA WALAKAL HAMDU: Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, mbere y'uko yubama, yarangiza akavuga ati: ALLAH AKBAR (Imana isumba byose) igihe agiye kubama, yarangiza akavuga ALLAH AKBAR igihe yubamutse, hanyuma akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe yongeye kubama, akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe yubamutse, hanyuma akongera akavuga ALLAH AKBAR igihe ahagurutse, akabigenza atyo kuri buri gice (raka) kugeza ubwo asoje iswalat ye, maze yaba arangije akavuga ati: Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko iswalat yanjye yegera gusa n'iy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko iyi ari yo swalat yakoraga kugeza ubwo yavaga muri ubu buzima bw'iyi si.

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nategetswe kubama ku ngingo zirindwi: Agahanga, maze yerekana ikoresheje rwayo ku zuru, n'ibiganza byombi, amavi yombi, n'imitwe y'amano, no kutazamura imyambaro yacu n'imisatsi (tuyirinda kugera ku butaka).

Hadith yaturutse kwa Abi Umamat yaravuze ati: Amri Ibun Abasat (Imana imwishimire) yaratuganirije avuga ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Allah aba ari hafi cyane y'umugaragu we mu gicuku cy'igice cya nyuma cy'ijoro, nushobora kuba mu bo Allah azazirikana muri ibyo bihe uzabemo."

Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahroo n'imigisha) yavuze iti: "Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru."

Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi Ibun Abdillah Al Qas'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah Bityo Allah ibigendanye n'ubwo bwishingizi bwe, kuko uwo azabiryoza akabimubaza azabimuhanira, narangiza amurundumurire mu muriro wa Jahanamu.”

Hadithi yaturutse kwa Buraydat Ibun Al Huswayb (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Mujye mwihutira gukora iswalat yo ku gicamunsi (Al Asr), kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzareka gusali iswala yo ku gicamunsi (Al Asr) ibikorwa bye bizaba imfabusa!"

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo: {... Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"

Hadith yaturutse kwa Ibun Abi Aw'fa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga hagati y'ibyubamo bibiri iti: “RABI GH’FIR’LI, RABI GH'FIR LII: Mana yanjye mbabarira, Mana yanjye mbabarira."

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hagati yo kubama kombi (Sadj'datayni) yakundaga kuvuga iti: "ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAM'NII, WA AFINII, WAH'DINII, WAR'ZUQNII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, umpe ubuzima, unyobore, unampe amafunguro."