Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzihanganira umuf...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uwihanganiye umufitiye ideni cyangwa se akanarimubabarira, igihembo cye nta kindi usiby...
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah agirire impuhwe umuntu...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira impuhwe za Allah buri uwo ari we wese woroha, w'umunyabuntu, mu bucuruzi bwe; Bityo ntagora...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Hari umugabo umwe wajya...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku mugabo umwe wajyaga aguriza abantu cyangwa se akabagurisha bakazamwishyura nyuma; Yajyaga...
Hadithi yaturutse kwa Khawlat Al Answariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Aba...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira abantu bakoresha imitungo y'abayisilamu mu buryo butari bwo, bakayifata batayemerewe. Iki...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasiba ukwezi kw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko usibye ukwezi kwa Ramadhan akabikora yemera Allah, anemera ko ari itegeko kuri we gusib...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."

Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."

Hadithi yaturutse kwa Khawlat Al Answariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."

Hadithi yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Uzakora umutambagiro (Hadj), akirinda imvugo mbi n'ibindi bikorwa bibi, agaruka mu be ameze nk'umunsi Nyina yamubyayeho (nta cyaha afite)."

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta munsi mu minsi wakoramo igikorwa cyiza Allah akakishimira kuruta icyo wakora muri iyi minsi." Igamije kuvuga iminsi icumi! Abasangirangendo barayibaza bati: No guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: No guharanira inzira y'Imana, cyeretse umuntu wajya ku rugamba we ubwe n'umutungo we, ntihagire na kimwe muri byo kigaruka!"

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajije iti: "Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!