Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza abantu badasalira mu mazu yabo bakayagira nk'amarimbi kubera ko ari yo adakorerwamo iswalat....
Hadithi yaturutse kwa Ubay Ibun Kaab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Yewe Abul Mundh...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije Ubayy Ibun Kaab umurongo uhambaye kuruta iyindi mu gitabo cya Allah, ariko ashidikanya ku gi...
Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Sur...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye mu ijoro imirongo ibiri ya nyuma yo muri Suratul Baqarat, Allah aba amu...
Hadithi yaturutse kwa A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ubus...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gusaba ari ko kugaragira Allah; ni itegeko ko gusaba biharirwa Allah, byaba ari ugusab...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe b...
Aishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) aravuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikazwaga cyane no gusingiza Allah, kandi...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat."

Hadithi yaturutse kwa Ubay Ibun Kaab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"

Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."

Hadithi yaturutse kwa A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ubusabe niko kugaragira Allah Irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.” [Surat Ghafir: 60.]

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yibukaga (yasingizaga) Allah mu bihe byayo byose.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nta kintu cy'agaciro imbere ya Allah kiruta ubusabe."

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro."

Hadith yaturutse kwa Abu A-Dar'da-i (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.