- Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumviraga Nyagasani wayo ndetse ikanamwicishaho bugufi, n'uburyo yigishije abayoboke bayo kujya babisaba Allah.
- Agaciro ko kugira igihagararo no gushikama ku idini, kandi ko ikitabwaho ari iherezo ry'umuntu n'ibikorwa.
- Umugaragu ntajya atandukana no gusaba Allah kumuha gushikama ku buyisilamu habe n'akanya gato.
- Gushishikariza gusaba kenshi ubu busabe, mu rwego rwo gukurikiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
- Gushikama ku buyisilamu ni ingabire ihambaye umugaragu akwiye guharanira kugeraho, no gushimira Nyagasani we kubera yo.