Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Uzaba yemera Imana n’um...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugaragu wemera Allah akemera n'umunsi w'imperuka, azagarurwaho agahemberwa ibikorwa...
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza gukora ibikorwa byiza, no kutabisuzugura kabone n'iyo byaba bito; no muri ibyo hari...
Hadithi yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Utagiriye...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko utagirira impuhwe abantu, Allah nawe atazazimugirira; kubera ko impuhwe umugaragu agir...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abagira impuh...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko babandi bagirira abandi impuhwe, na Allah Nyir'impuhwe azazibagirira ku bw'impuhwe ze...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuyisila...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu ufite ubuyisilamu bwuzuye ari wa wundi abayisilamu batekanye bigizwemo uruh...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."

Hadithi yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Ntimuzigera mwinjira mu ijuru mutabanje kwemera, kandi ntimuzigera mwemera mutabanje gukundana! Ese mbabwire icyo mwakora kugira ngo mukundane? Mujye musakaza indamutso y’amahoro hagati yanyu.”

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ese mbereke ibyatuma Allah abababarira ibyaha byanyu, ndetse akanabazamura mu ntera? Barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko irababwira iti: "Gutawaza neza mu bihe bigoye, no gutera intambwe nyinshi ugana ku musigiti, no gutegereza iswalat nyuma y'iyindi; ibyo muzabe ari byo mukomeraho."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana w'umunyembaraga niwe mwiza kandi akunzwe na Allah kuruta umwemeramana w'umunyantege ncye, ariko bombi ni beza ; haranira gukora ibigufitiye akamaro, kandi ujye usaba Allah ubufasha cyane ntugacike intege. Kandi nihagira ikikubaho ntuzavuge uti: Iyo nza kubikora byari kugenda uku n'uku, ahubwo ujye uvuga uti: Ibi ni igeno rya Allah, kandi ibyo ashatse nibyo biba, kubera ko iryo ijambo (Iyo) ni intangiriro y'ibikorwa bya Shitani."

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Jibril ntiyigeze ahwema kungira inama yo kubanira neza umuturanyi wanjye, kugeza ubwo nacyetse ko azamugira umwe mu bazanzungura.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Dar'da-i (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."