- Ibyiza byo gukundana hagati y'abameramana, no kwimwenyura no gukwiza akanyamuneza igihe hari uwo uhuye nawe mu bemeramana.
- Uburyo amategeko y'idini atunganye kandi ari rusange, ndetse ko yaje azanye icyo ari cyo cyose gifitiye akamaro abayisilamu ndetse no kubahuriza hamwe.
- Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye.
- Gukundisha gutera ibyishimo abayisilamu; kubera ko bigira uruhare mu gukwiza urukundo hagati yabo.