- Ubuhambare bw'uburenganzira bw'umuturanyi n'itegeko ryo kubwubahiriza.
- Gushimangira uburenganzira bw'umuturanyi bugaragaza ko ari ngombwa kumubanira neza, no kumugirira neza, no kumurinda ikibi cyose, no kumusura igihe yarwaye, no kumwifuriza ishya n'ihirwe mu byiza yagize, ndetse no kumufata mu mugongo mu byago yagize.
- Buri uko umuryango w'inzu y'umuturanyi uba bugufi niko n'uburenganzira bwe buba ari ngombwa kuri wowe.
- Ubutungane bw'amategeko y'ubuyisilamu, akubiyemo ibituma umuryango mugari utungana ukanabaho mu mahoro nko kugirira neza abaturanyi no kubarinda ikibi cyose.