Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cya...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe icyaha gihambaye kuruta ibindi, irasubiza iti: Ikibiruta ni ibangikanyamana rikuru ari ryo...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “ِAllah Nyir'ubuta...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ko yihagije adacyeneye abo abangikanywa nawe, ni we wiha...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuryango wanjye (umat)...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abayoboke bayo bose bazinjira mu ijuru cyeretse utazabishaka! Nuko abasangirangendo bara...
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntim...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kurengera no kurenga igipimo cyemewe mu mategeko mu kumuvuga ibigwi, no gushaka kumuvuga ibi...
Hadithi yaturutse kwa Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba um...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuyisilamu atagira ukwemera kuzuye cyeretse urukundo akunda Intumwa y'Imana arubanje...

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye" Ndayibwira nti: Icyo cyo kirahambaye, ariko se ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: "Ni ukuba wakica umwana wawe utinya gusangira nawe amafunguro." Ndayibwira nti: Hanyuma ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: Ni ugusambanya umugore w'umuturanyi wawe."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka” Intumwa y'Imana barayibaza bati: Ni nde utazabishaka yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana irasubiza iti: "Uzanyumvira azinjira mu ijuru, n’uzanyigomekaho (ntakurikize imigenzo yanjye) uwo azaba atabashika.”

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye."

Hadithi yaturutse kwa Anass (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange.

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mundekere ibyo ntababwiye, kubera ko ababanjirije boretswe no kubaza kwabo ndetse no kunyuranya kwabo ku ntumwa zabo, bityo ningira icyo mbabuza mujye mukireka, ninagira icyo mbategeka mujye mukoramo ibyo mushoboye."

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro."

Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Maadiy Karib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."

Hadith yaturutse kwa Aishat na Abdillah Ibun Abass (Imana imishimire we na se) baravuze bati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana, Allah yavumye abantu bafashe imva z'abahanuzi babo bakazigira aho gukorera amasengesho."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho."

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."