- Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) biri mu kumvira Allah, no kuyigomekaho biri mu kwigomeka kuri Allah.
- Kumvira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bizaba impamvu yo kwinjira mu ijuru, no kuyigomekaho bizaba impamvu yo kwinjira mu muriro.
- Inkuru nziza yahawe abarangwa no kumvira muri uyu muryango (Umat), kandi ko bose bazajya mu ijuru cyeretse wa wundi wigometse kuri Allah ndetse akanigomeka ku Ntumwa ye.
- Impuhwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagiriraga abayoboke bayo, n'uburyo yari ishishikajwe n'uko bayoboka.