- Birakwiye kwita ku by'ingenzi bicyenewe, no kureka ibidacyenewe ako kanya, no kutita kukubaza ibitaragera.
- Ikibazo kiganisha mu gukomeza ibintu, cyangwa se guteza urujijo biganisha mu mpaka ndende kirabujijwe.
- Ni itegeko kureka ibyabujijwe byose, kubera ko kubireka nta ngaruka byateza; niyo mpamvu kubibuza byavuzwe mu buryo bwa rusange.
- Itegeko ritegeka gukora ibitegetswe bijyanye n'ubushobozi; kubera ko bishobora gutera ingaruka no kunanirwa kubikora; niyo mpamvu ubwo byategekwaga byagombaga kugendana n'ubushobozi bw'umuntu.
- Kubuza kubaza ibibazo byinshi; abamenyi bagabanyije ikibazo mu buryo bubiri: Ubwa mbere: Ikibazo kigamije kwiga no kunguka ubumenyi mu by'idini, iki cyo ni itegeko aha niho dusanga n'ibibazo abasangirangendo babazaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ubwa kabiri: Ikibazo kigamije kurwanya no gupinga, iki nicyo kibujijwe.
- Kubuza abayisilamu kunyuranya n'Intumwa yabo, nk'uko byabaye ku babayeho mbere yabo.
- Ibibazo byinshi bidacyenewe, no kunyuranya n'Intumwa z'Imana ni imwe mu mpamvu zo korama, by'umwihariko mu bintu tudashobora kugera ku bumenyi bwabyo; nk'ibyerekeranye n'ubumenyi bw'ibitagaragara bizwi na Allah wenyine, cyangwa se ibyerekeranye n'umunsi w'imperuka.
- Kubuza kubaza ibibazo bigoye kubonera ibisubizo. Al Awza'a-iy yaravuze ati: Mu by'ukuri Allah iyo ashaka kwima umugaragu imigisha y'ubumenyi, ashyira ku rurimi rwe ibituma akora amakosa, abantu nk'abo nabonye ari nabo baba bafite ubumenyi bucye. Ibun Wahab nawe yarabuze ati: Numvise Imam Malik avuga ati: Kujya impaka mu bumenyi, byambura urumuri rwabwo mu mutima w'umuntu.