Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Imigenzo ita...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibintu bitanu biri mu idini rya Isilamu ndetse no mu migenzo y'Intumwa zayibanjirije:...
Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza In...
Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire) yavuze ko akenshi yajyaga abona amavangingo (Madhiyu) amuvuyemo (aya mavangingo akaba afite ibara ry'umweru a...
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba,...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yashakaga kwiyuhagira ijanaba, yabanzaga gukaraba intoki, hanyuma igatawaza nk'uko ibigenza igiye...
Hadith yaturutse kwa Amar Ibun Yasir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyohereje kugira ibyo ncyemu...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yohereje Amar Ibun Yasser (Imana imwishimire) mu rugendo hari ibyo imutumye, nuko agira ijanaba yaba...
Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugend...
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri muri rumwe mu ngendo zayo, iratawaza, Ubwo yari igeze ku birenge byayo Al Mughir...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha."

Hadith yaturutse kwa Ally (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze". Bukhari yakiriye imvugo igira iti: Nuko Intumwa iramubwira iti: "Tawaza, woze igitsina cyawe."

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yogaga ijanaba, yakarabaga intoki zayo, igatawaza nk'uko ibigenza igiye gusali, hanyuma ikiyuhagira hanyuma igakwiza amazi mu musatsi wayo, kugeza ubwo imenye neza ko amazi yageze mu mutwe ku mubiri, agakwiza amazi umubiri we wose inshuro eshatu, yarangiza agakaraba ahandi hasigaye. Aishat yaravuze ati: Najyaga niyuhagirana n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gikoresho kimwe, tukajya tudahira rimwe amazi.

Hadith yaturutse kwa Amar Ibun Yasir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyohereje kugira ibyo ncyemura, nuko ndandura ngira ijanaba sinabona amazi yo kwisukuza, nikurunga mu mucanga nkuko itungo ryikurunga; ndangije njya ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndabiyibwira, nuko iransubiza iti: "Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo."

Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemerana (Imana imwishimire) yavuze ko Fatwimat umukobwa wa Abi Hubayshin yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Njya ngira uburwayi nyuma y'imihango amaraso agakomeza kuza adkama, ese njye ndeka gusali? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Oya ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi."

Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo umuhamagazi w'isengesho avuze ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, hanyuma umwe muri mwe akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, akongera akavuga ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nawe akavuga ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, akongera akavuga ati: ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, nawe akavuga ati: ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko Muhamadi ari Intumwa y'Imana, akongera akavuga ati: HAYYA ALA SWALATI: Mwitabire iswalat, nawe akavuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah, akongera akavuga ati: HAYYA ALAL FALAH: Mwitabire intsinzi, nawe akavuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah, akongera akavuga ati: ALLAHU AKBAR, ALLAHU AKBAR: Allah asumba byose, Allah asumba byose, akongera akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nawe akavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima azinjira mu ijuru."

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.

Hadith yaturutse kwa Sa'ad Ibun Abi Waqasw (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye.

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti, asaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamuha uburenganzira akajya asalira iwe mu rugo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!