Hadith yaturutse kwa Hitwana Ibun Abdillah A-Raqashiyu yaravuze ati: Nasenganye na Abu Mussa Al Ash'ariyu iswalat, ubwo yari ageze aho yicara, umwe mu...
Umusangirangendo Abu Mussa Al Ash'ariyu (Imana imwishimire) yari ari gusali, ubwo yari ageze aho yicara ngo avuge ubuhamya, umwe mu bari bari gusenga...
Hadith yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishije Ibun Mas'uud (Imana imwishimire) uburyo azajya avugamo ubuhamya bwo mu iswalat (A-Tashahud)...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti:...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba Allah ngo ayirinde ibintu bine: Nyuma y'ubuhamya bwa nyuma, na mbere y'indamutso isoza...
Hadith yaturutse kwa Ma'adana Ibun Abi Twal'hat Al Ya'amariyu yaravuze ati: Nahuye na Thawbani, waheshejwe ubwigenge n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe am...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe igikorwa cyaba impamvu y'uko umuntu azinjira mu ijuru cyangwa se yabajijwe igikorwa Allah a...
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Nta swalat ibyo kur...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza gusali igihe ibyo kurya byamaze kugera ku meza, kuko usali yabirarikira n'umutima we ukabisha...

Hadith yaturutse kwa Hitwana Ibun Abdillah A-Raqashiyu yaravuze ati: Nasenganye na Abu Mussa Al Ash'ariyu iswalat, ubwo yari ageze aho yicara, umwe mu bantu yaravuze ati: Iswalat (muri Qur'an) yavuzwe ihujwe n'ibyiza no gutanga amaturo y'itegeko (Zakat)! Hitwan yaravuze ati: Ubwo Abu Mussa yari amaze gusali no kuvuga indamutso yo gusoza yaragiye maze arabaza ati: Ninde muri mwe wavuze gutya na gutya? Hitwan aravuga ati: Nuko abantu baraceceka, Abu Mussa arongera arabaza ati: Ninde muri mwe wavuze gutya na gutya? Nuko abantu baraceceka, maze aravuga ati: Wasanga ari wowe yewe Hitwan wabivuze? Aramusubiza ati: Ntabwo ari njye wabivuze, natinye ko wavuga ko ari njye wabivuze, nuko umwe mu bari aho aravuga ati: Ninjye wabivuze, ariko nta kindi nari ngamije usibye ibyiza, nuko Abu Mussa aravuga ati: Ese ntimuzi ibyo muvuga igihe muri gusali? Mu by'ukuri Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaduhaye inyigisho, itugaragariza imigenzo yacu, itwigisha uko tuzajya dusali igira iti: "Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar, navuga ngo GHAYRIL MAGHDWUBI ALAYHIM WA LA DWALINA: Inzira itari iy'abo warakariye cyangwa se abayobye [Al Fatihat: 7}, mujye muvuga muti: AAMINA: Mana akira ubusabe, Allah azajya abasubiza. Navuga Allah Akbar akunama, namwe mujye mubivuga mwuname, kandi ubayoboye agomba kunama mbere yanyu, akanunamuka mbere yanyu." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Mujye mukora nk'uko akoze, ubayoboye navuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi. Mujye muvuga muti: RABANA WA LAKAL HAM'DU: Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no kuvugwa ibigwi. Allah arabumva kubera ko Allah abinyujije mu mvugo y'Intumwa ye yaravuze ati: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi, nanavuga ati: Allah Ak'bar akubama namwe muzajye mubivuga munubame, kubera ko Imam yubama mbere yanyu ndetse akanubamuka mbere yanyu. "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Mujye muko nk'uko akoze" Ubayoboye niyicara, ibyo umwe muri mwe azajya aheraho ajye avuga ati: A-TAHIYATU A-TWAYIBATU, A-SWALAWATU LILLAHI, A-SALAMU ALAYKA AYUHA A-NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH, A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHINA, A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: : Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no ku bagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye."

Hadith yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an igira iti: "A-TAHIYATU LILAHI WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU. A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI A-SWALIHINA A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA A-SHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose n'imigisha n'ibyiza ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bikubeho yewe Ntumwa, ayo mahoro natwe atubeho ndetse abe no ku bagaragu ba Allah bakora ibikorwa byiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah wenyine, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n'Intumwa ye." Iyo avuze ubu busabe bugera kuri buri mugaragu wa Allah wese, ukora ibikorwa byiza yaba mu kirere cyangwa se mu isi." Hanyuma nyuma y'ibi akaba yasaba ubusabe bwose yifuza.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali." No mu mvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe najya amara kuvuga ubuhamya bwa nyuma, ajye yikinga kuri Allah amusaba kumurinda ibintu bine: Ibihano by'umuriro, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, ndetse n'ikigeragezo cya Masihi A-Dadjali."

Hadith yaturutse kwa Ma'adana Ibun Abi Twal'hat Al Ya'amariyu yaravuze ati: Nahuye na Thawbani, waheshejwe ubwigenge n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko ndamubwira nti: Mbwira igikorwa nakora Allah akazanyinjiza mu ijuru? Cyangwa se yaravuze ati: Naravuze nti: Igikorwa Allah akunda kuruta ibindi, nuko araceceka, ndongera ndabimubaza araceceka, ndongera ndabimubaza bwa gatatu araceceka, maze arambwira ati: Ibyo umbajije nabibajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze irambwira iti: "Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha" Ma'adanu yaravuze ati: Hanyuma naje guhura na Abu A-Darda-i ndabimubaza maze ambwira nk'ibyo Thawbanu yambwiye.

Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero."

Hadith yaturutse kwa Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yavuze ko: Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umujura mubi kuruta abandi bantu bose ni uwiba iswalat ye", baramubaza bati: Ni gute yiba iswalat ye? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: "Ntiyuzuza kunama (Ruku) cyangwa se kubama (Sudjud)."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?"

Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe nashidikanya mu iswalat ye, ntamenye umubare wa rakaa yasayi niba ari eshatu cyangwa se enye, azirukane uko gushidikanya kwe yubakire ku byo yizeye neza adashidikanyaho, narangiza yubame ibyubamo bibiri mbere y'uko avuga indamutso isoza iswalat, naba yasayi raka eshanu ibyo byubamo bibiri bizatuma asali izitari igiharwe, naba yasayi yujuje umubare, ibyo byubamo bibiri bizaba ari ukumwaza Shitani!"

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umunsi mwiza izuba ryarasheho ni umunsi wa gatanu (Idjuma), kuri wo niho Adamu yaremwe, ni nawo yinjijwe mu ijuru, ni nawo yarisohowemo, kandi imperuka ntizaba uretse ko bizaba ari ku munsi wa gatanu (wa Idjuma)."

Hadithi yaturutse kwa Thawbani (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yasozaga gusali, yasabaga Allah imbabazi inshuro eshatu hanyuma ikavuga iti: ALLAHUMA ANTA A-SALAM, WA MINKA SALAM, TABARAKTA YA DHAL DJALALI WAL IKRAM: Mana Nyagasani niwowe muziranenge, n'amahoro aturuka iwawe, uburagatifu n'ikuzo ni ibyawe, yewe Nyir'icyubahiro Nyir'ikuzo" Al Walid yaravuze ati: Nuko mbwira Al Awza'iy nti: Gusaba Allah imbabazi bikorwa bite? Aransubiza ati: Ujye uvuga uti: ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira, ASTAGH'FIRULLAH: Mana mbabarira,..."

Hadithi yaturutse kwa Abi A-Zubayr yaravuze ati: Buri nyuma ya buri swala, Ibun A-Zubayr asoje iswala yajyaga akunda kuvuga ati: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR. LA HAWLA WA LA QUWATA ILA BILLAH, LA ILAHA ILA LLAH, WALA NA'ABUDU ILA IYAHU, LAHU NI'IMATU WA LAHUL FADW'LU WA LAHU A-THANA-UL HASAN. LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DINA WA LAW KARIHAL KAFIRUNA: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah we udafite uwo abangikanye nawe, niwe Nyir'ubwami akaba Nyir'ikuzo, kandi akaba ari we Nyir'ubushobozi kuri buri kintu. Nta bubasha, nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, kandi nta wundi tugaragira usibye we, niwe nyir'ingabire akaba na nyir'inema ndetse ni nawe ukwiye ibisingizo byiza. Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah ndetse ni na we twiyeguriye wenyine, kabone n'iyo byababaza abahakanyi." Yajyaga anavuga ati: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga aya magambo nyuma ya buri swalat."