- Umwanya ubu buhamya buvugwamo ni igihe wicaye wubamutse bwa nyuma muri buri Swalat na nyuma yuko wubamutse wicaye muri Rakat ya kabiri mu iswalat za rakat eshatu n'iza rakat enye.
- Ni itegeko kuvuga A-TAHIYATU mu buhamya, kandi biremewe kuvuga ubuhamya ukoresheje imvugo iyo ari yo yose mu mvugo z'ubuhamya zizewe zifite inkomoko ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
- Biremwe kuvuga ubusabe ushatse mu iswalat igihe hatari mo gusaba ibyaha.
- Ni byiza kubanza kwisabira igihe uri gusaba.