Hadith yaturutse kwa Shadad Ibun Awsi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubusabe bwo gusaba...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko hari amagambo runaka akoreshwa mu kwicuza, kandi ko ameza ayaruse ndetse anayarush...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Khubayb (Imana imwishimire) yavuze ko yavuze ati: Mu ijoro rimwe ryaguyemo imvura nyinshi, rifite n'umwijima mwinsh...
Umusangirangendo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) Abdullah Ibun Khubayb (Imana imwishimire) yavuze ko mu ijoro rimwe ryaguyemo imvur...
Hadithi yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amagamb...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratugaragariza ko amagambo Allah akunda kuruta ayandi ari ane: SUBHANALLAH: Bisobanuye gutagatifu...
Hadithi yaturutse kwa Abi Ayub (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzavuga ati: "LA ILAHA ILA...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uvuze ati: "LA ILAHA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAM...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo abiri yoroshye...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza amagambo abiri umuntu avuga atamugoye no mu buryo yaba ameze bwose, kandi ko ibihembo bya...

Hadith yaturutse kwa Shadad Ibun Awsi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ubusabe bwo gusaba imbabazi buhatse ubundi ni umuntu gusaba ubusabe bugira buti: ALLAHUMA ANTA RABI LA ILAHA ILA ANTA, KHALAQTANI WA ANA ABDUKA, WA ANA ALA AHDIKA WA WA'ADIKA MA STATWA'ATU, AUDHU BIKA MIN SHARI MA SWANA'ATU, ABU-U LAKA BINI'IMATIKA ALAYA, WA ABU-U BIDHAN'BII FAGH'FIR LII, FA INAHU LA YAGH'FIRU DHUNUBA ILA ANTA: Mana Nyagasani ni wowe Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse wowe, warandemye kandi nanjye ndi umugaragu wawe, kandi ndi ku isezerano ryawe uko mbishoboye; nkwikinzeho ngo undinde ibibi by'ibyo nakoze, Ndemera ingabire wampaye, nkanemera ibyaha byanjye, bityo mbabarira, kubera ko nta wundi ubabarira ibyaha utari wowe." Intumwa y'Imana yaravuze iti: Uzavuga aya magambo ku manywa ari ko ayizera, agapfa kuri ayo manywa mbere y'uko bugoroba azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru. N'uzayavuga ari ko ayizera mu ijoro, agapfa mbere y'uko bucya azaba abaye umwe mu bazajya mu ijuru.

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Khubayb (Imana imwishimire) yavuze ko yavuze ati: Mu ijoro rimwe ryaguyemo imvura nyinshi, rifite n'umwijima mwinshi, twagiye gushaka Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo ize ituyoborere iswalat, Abdullah aravuga ati: Nuko ndayibona, irambwira iti: "Vuga, sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, nuko sinagira icyo mvuga, irongera iravuga iti: Vuga, maze ndayibaza nti: Mvuge iki? Irambwira iti: {Vuga uti: QUL HUWALLAHU AHAD: We Allah ni umwe rukumbi, na Muawidhatayni [QUL AUDHU BIRABIL FALAQ], na [QUL AUDHU BIRABI A-NASI], igihe bwije n'igihe bucyeye inshuro eshatu, biguhagirije buri kintu."

Hadithi yaturutse kwa Samurat Ibun Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo."

Hadithi yaturutse kwa Abi Ayub (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzavuga ati: "LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ni we Nyir'ubwami no gusingizwa, kandi niwe Nyir'ubushobozi kuri buri kintu" inshuro icumi, azaba ameze nk'uwakuye mu bucakara abacakara bane bo mu rubyaro rwa Ismail."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzavuga ku munsi inshuro ijana aya magambo: SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu n'ikuzo ni ibya Allah, ababarirwa ibyaha bye kabone n'iyo byaba bingana n'ifuro ryo ku nyanja."

Hadithi yaturutse kwa Abi Malik Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Kwisukura ni kimwe mu bigize ukwemera. No kuvuga uti: Al Ham’dulilahi-Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah, byuzuza umunzani (w’ibikorwa by’umuntu), naho kuvuga ‘Sub’hanallahi walham’du lilahi-Ubutagatifu n’ishimwe ni ibya Allah, byuzuza ibiri hagati y’ibirere n’isi. Kandi iswala ni urumuri, naho gutanga amaturo ni gihamya k’uyatanze, no kwihangana ni umucyo. Kandi Qur’an izagushinja cyangwa se igushinjure. Buri wese azinduka (ajya muri gahunda ze), hakaba hari abagurisha roho zabo bakazirokora (ibihano bya Allah bakora ibyiza) cyangwa abazoreka (mu bihano bya Allah bakora ibibi)."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kuba navuga nti: SUB'HANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILA LLAH, WALLAHU AKBAR: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ishimwe ryuzuye niwe urikwiye, nta yindi mana ibaho ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine, Imana niyo nkuru, bindutira isi n'ibiyrimo byose."

Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Gusingiza Allah kwiza kuruta ibindi ni ukuvuga iri jambo: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; n'ubusabe bwiza ni ukuvuga ijambo: AL HAMDULILLAH: Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah."

Hadithi yaturutse kwa Khawlat Bint Hakim A-Sulamiyat yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho."

Hadith yaturutse kwa Abi Humaydi cyangwa se Abi Usaydi yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe."

Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro. N'iyo yinjiye ntasingize Allah igihe yinjiye, Shitani ibwira abambari bayo iti: Mubonye uburyamo, n'iyo adasingije Allah agiye kurya, Shitani iravuga iti: Mubonye uburyamo n'ifunguro rya nijoro."