- Ibyiza by'ubu busabe bwo kwinjira mu musigiti ndetse no kuwusohokamo.
- Kuvuga impuhwe igihe cyo kwinjira mu buryo bw'umwihariko, n'ingabire igihe cyo gusohoka, nuko uwinjiye aba ahugiye mu gukora ibikorwa bimwegereza Allah, binamwinjiza mu ijuru rye, aha hakaba ari ho havugwa impuhwe. Hanyuma yasohoka aba agiye gushakisha ingabire za Allah nk'amafunguro n'ibindi, aha hakaba ari ho hakwiye kuvugwa ingabire.
- Aya magambo yo gusingiza Allah avugwa igihe umuntu ashatse kwinjira mu musigiti, n'igihe ashatse kuwusohokamo.