- Isuku irimo ibice bibiri: Isuku igaragara ikorwa umuntu atawaza cyangwa se yoga umubiri wose, n'isuku itagaragara umuntu akora yemera ko Imana ikwiye kugaragirwa ari imwe rukumbi itabangikanywa (Tawhid), akanemera ndetse akanakora ibikorwa bye
- Agaciro ko guhozaho Iswalat kandi Iswalat ni urumuri ku mugaragu ku isi no ku munsi w'imperuka.
- Gutanga amaturo ni ikimenyetso cy'ukwemera.
- Akamaro ko gushyira mu bikorwa Qur'an no kuyemera kugira ngo ku munsi w'imperuka izakuvuganire ntizagushinje.
- Umutima wawe iyo utawuhugije mu kumvira Allah wo uguha guhugira mu gukora ibyaha no kugomera Allah.
- Buri muntu agomba gukora yirokora akora ibikorwa byo kumvira Allah, cyangwa se yiyoreka akora ibyaha.
- Kwihangana bisaba kwifata no kwiringira ibihembo kwa Allah, kandi biragoye.