- Ni byiza gusingiza Allah mu gihe twinjiye mu rugo, n'igihe tugiye kurya, kubera ko Shaytwani arara mu mazu, akanarya ku mafunguro y'abantu batasingije Allah Nyir'ubutagatifu.
- Shitani igenzura mwene Adamu mu bikorwa bye n'imyitwarire ye no mu bikorwa bye byose, iyo azindaye ntasingize Allah Shitani iramwigarurira.
- Gusingiza Allah byirukana Shitani.
- Buri Shitani igira abambari, n'abayoboke, n'abakunzi bishimira imvugo ye ndetse bakanakurikiza amategeko ye.