Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kuzuye k'umwe muri mwe mu bayisilamu kudashobora kugerwaho kugeza ubwo azifur...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (I...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose habayeho koroha mu kintu bituma kiba cyiza ndetse kikanuzura, ndetse n'ur...
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mworoshya ibin...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka abantu kworoshya no kworohereza abantu no kutabagora muri byose bireba idini ryabo n'imiber...
Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati; Igihe kimwe twari hamwe na Umar, maze aravuga ati: "Twabujijwe kwigora!"
Umar (Imana imwishimire) aragaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababujije gukora ibibagoye bitari ngombwa, byaba mu mvugo cy...
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe nara...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka ko umuyisilamu akwiye kurya ndetse akanywa akoresheje ukuboko kwe kw'indyo, ndetse ikabuza...

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire), akaba yari n'umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba."

Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati; Igihe kimwe twari hamwe na Umar, maze aravuga ati: "Twabujijwe kwigora!"

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe naramuka ariye, ajye arisha ukuboko kwe kw'indyo, nananywa ajye anywesha ukuboko kwe kw'indyo, kubera ko Shitani irisha imoso ikananywesha imoso."

Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Abi Salamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."

Hadith yaturutse kwa Salamat Ibun Al Ak'wa-i (Imana imwishimire) yavuze ko Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!", nta kindi cyabimubujije usibye ubwibone! Salamat yaravuze ati: Ntiyigeze abasha kuzamura ukuboko kwe ngo akugeze ku munwa we!

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Mu by'ukuri Allah akunda ko abantu bubahiriza uburenganzira yatanze, nkuko akunda ko bubahiriza amategeko."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uwo Allah ashakiye ibyiza, aramugerageza."

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy na Abi Hurayrat (Imana ibishimire bombi) bavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: ""Nta muyisilamu ugerwaho n’ibyago cyangwa se ingorane cyangwa se umubabaro, cyangwa se agahinda, cyangwa se n'ikindi icyo ari cyo cyose cyamubuza amahoro, kabone n’iyo ryaba ihwa rimujombye, usibye ko Allah abigira impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.”