- Ni itegeko ko umwemeramana akundisha abantu Allah, akanabashishikariza gukora ibyiza.
- Ni ngombwa ko umuvugabutumwa uhamagarira abantu kugana Allah agomba kurebana ubushishozi inzira iboneye akwiye guhamagariramo abantu kugana Allah.
- Gutanga inkuru nziza bitera akanyamuneza n'ibyishimo, umuvugabutumwa mu byo ahamagarira abantu.
- Kugora abantu no kubakomereza bituma biheba, bagahunga ndetse bakanashidikanya mu byo umuvugabutumwa abahamagarira.
- Impuhwe za Allah ku bagaragu be ziragutse, kandi yabahitiyemo idini ryoroshye n'amategeko aboroheye.
- Koroshya dutegetswe ni kwa kundi kwavuzwe mu mategeko y'idini.