- Mu myifatire myiza ikwiye kuranga ugiye kurya ndetse no kunywa ni ukuvuga Bismillah ugitangira.
- Kwigisha abana by'umwihariko abo umuntu ashinzwe kurera imyifatire myiza igihe cyo kurya.
- Impuhwe no koroha byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'uburyo yisanzuraga ku bana bato ibigisha ndetse inabaha uburere.
- Mu myifatire myiza igihe cyo kurya harimo kuba umuntu yarya ibiri imbere ye, cyeretse wenda ari amoko atandukanye y'ibiribwa, icyo gihe nibwo yemerewe no gufata ahandi.
- Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bubahirizaga imico n'uburere bigishijwe nayo, ibi tukaba tubikura mu mvugo ya Umar igira iti: Uko niko nakomeje kujya ndya na nyuma yaho.