Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Isi ni a...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko isi n'ibiyikubiyemo ari ibintu by'umunezero winezezamo igihe runaka, hanyuma bikarangi...
Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yavuze ko igihe kimwe bari kwa Hudhayfat, asaba amazi yo kunywa maze ayazanirwa n'umuntu usenga umurir...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abagabo kwambara imyambaro ikoze mu ihariri uko yaba imeze kose. Yanabujije kandi abagabo n'...
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igice kimwe ku mutwe ugasigaza ikindi. Uku kubuza ni rusange ku gitsinagabo baba...
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mugabanya ub...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka kugabanya ubwanwa bwo hejuru no kutabureka. Mu gihe ubwo hasi itegeka kubutereka no kubw...
Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umugabo ntakareb...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umugabo kuba yareba ubwambure bw'umugabo mugenzi we, cyangwa se ngo umugore abe yareba ubwam...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza."

Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yavuze ko igihe kimwe bari kwa Hudhayfat, asaba amazi yo kunywa maze ayazanirwa n'umuntu usenga umuriro (Majusiy), ubwo yamuherezaga icyo kunyweramo yarakimujugunyiye maze aravuga ati: Iyo nza kubireka abivuga rimwe cyangwa se kabiri, agamije kuvuga ati: Iyo ntabikora-, ariko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka."

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kogosha igisage.

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mugabanya ubwanwa bwo hejuru, mutereke ubwo hasi."

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, kandi umugabo ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we, n'umugore ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we."

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari umunyamvugo mbi, cyangwa se ngo ibe yarangwa no kuvuga nabi, ahubwo yahoraga ivuga iti: "Umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza."

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite imico myiza kuruta abandi bantu bose.

Sa'ad Ibun Hisham Ibun Amir ubwo yajyaga kwa Aishat (Imana imwishimire) yaramubajije ati: Yewe Nyina w'abemera! Mbwira imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) uko yari imeze? Aishat aramusubiza ati: Ese ntusoma Qur'an/ Ndamusubiza nti: Yego! Arambwira ati: Imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari Qur'an.

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda gukoresha indyo igihe yambara inkweto, n'igihe iri gusokoza, n'igihe iri kwisukura, no muri gahunda zayo zose.