- Umwemeramana agomba kwirinda imvugo mbi ndetse n'ibikorwa bibi.
- Uburyo imico yaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari itunganye kandi yuzuye, bityo ntacyo yakoraga cyangwa se ngo ivuge usibye ibyiza.
- Imico myiza ni ho hantu ho kurushanwa, urushije abandi akaba abaye umwe mu bemeramana beza kandi bafite ukwemera kuzuye kurusha abandi.