Hadithi yaturutse kwa Shadad Ibun Aw'si (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ibintu bibiri nazirikanye mbikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'i...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yadutegetse kugira neza mu bintu byose; kandi kugira neza ni ukuziri...

Hadithi yaturutse kwa Shadad Ibun Aw'si (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ibintu bibiri nazirikanye mbikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arangije aravuga ati: "Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu; nimuramuka mwishe mujye mwica neza. Nimunabaga, mujye mubaga neza. Kandi buri wese muri mwe ajye atyaza icyuma cye neza kandi ajye yorohereza itungo agiye kubaga!”

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo; abo ni babandi batabogama mu guca imanza kwabo, no ku miryango yabo ndetse no mu bo bashinzwe kuyobora.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo bikwiye ko umuntu agirira nabi mugenzi we, nata nubwo bikwiye ko abantu bagirirana nabi, uzagira nabi mugenzi we Allah nawe azamuteza ingorane, n'uzamugora Allah nawe azamugora."

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri urugero rw'inshuti nziza n'inshuti mbi, ni nko kwicarana n'umuntu ucuruza imibavu n'umucuzi, ufite imibavu arayikumvisha ukaba wanayimuguraho, cyangwa se ukaba wamukuraho impumuro nziza, naho umucuzi agucira imyambaro, cyangwa se ukamukuraho umunuko!"

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire), yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: “Ntukarakare!” Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu umwe ari guha inyigisho mugenzi we zo kureka kurangwa n'isoni, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera."

Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda."

Hadithi yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Buri ngingo zigize umuntu aba akwiye kuzitangira ituro; buri munsi izuba rirasaho, iyo yunze hagati y'ababiri aba atanze ituro, iyo afashije umuntu akamutwara ku ndogobe ye cyangwa se akamutwazaho ibintu bye aba atanze ituro, n'ijambo ryiza ni ituro, na buri rutambwe ateye ajya gusali biba ari ituro atanze, no gukura kwe mu nzira icyasitaza abantu aba atanze ituro."

Hadithi yaturutse kwa Abi Bar'zata Al As'lamiyi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye."