- Gushishikariza ubufatanye no gufashanya ndetse no gucyemura ibibazo by'abatishoboye.
- Kugaragira Allah hakubiyemo igikorwa icyo ari cyo cyose cyiza, no muri byo harimo gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umucyene.
- Ibun Habirat yaravuze ati: N'ikigamijwe muri ibi nuko Allah Nyir'ubutagatifu azamukusanyiriza hamwe ibihembo by'uwasibye n'uwakoze igihagararo mu ijoro, ndetse n'uharanira inzira ye; kubera ko yafashije umupfakazi nkaho ari umugabo we... anafasha utishoboye udashobora kugira icyo yimarira, aritanga ubwe ndetse n'umutungo we, niyo mpamvu yaje anganya n'aba twavuze mu bihembo.