- Uburyo ingingo n'amagufa ziremetse mu mubiri w'umuntu ni imwe mu nema za Allah zihambaye, buri rugingo rukwiye gutangirwa ituro mu rwego rwo gushimira iyo nema.
- Gushishikariza guhora umuntu ashimira buri munsi kubera izo nema.
- Gushishikariza guhora umuntu ahozaho buri munsi gukora iswalat z'umugereka no gutanga amaturo.
- Agaciro ko kunga abashyamiranye.
- Gushishikariza ko umuntu akwiye gufasha mugenzi we, kuko kumufasha ari ituro.
- Gushishikariza kwitabira iswalat z'imbaga mu misigiti.
- Kubaha inzira abayisilamu banyura ni itegeko, no kwirinda ibyabagirira nabi cyangwa se bikababangamira.