- Kubuza kwihorera birenze ibyo wakorewe.
- Allah ntiyategetse abagaragu be ibibagiraho ingaruka mbi.
- Ni ikizira kubangamira mugenzi wawe no kubangamirana byaba mu mvugo mu bikorwa cyangwa se kugira ibyo ureka.
- Inabi yiturwa indi, ugiriye nabo mugenzi we Allah nawe azamubangamira, n'uteje abandi ingorane Allah nawe azazimuteza.
- Mu mategeko y'idini avuga ko: Ikibangamye gikurwaho", kubera ko amategeko atemera kubangama, ndetse ntanemere kubangamirana.