Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), twaziwe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe cy’uko yari ku rugendo cyamurangwagaho, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y'Imana, arambika ibiganza bye ku bibero byayo, maze arayibwira ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam." Intumwa y’Imana iramusubiza iti "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri.
(Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana iramusubiza iti: "Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’Imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," aravuga ati: "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Aravuga ati: "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara akanya gato, Intumwa y’Imana irambaza iti: "Yewe Umar! Ese wamenye uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati: "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."