- Kuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH, no guhakana ibigaragirwa bindi mu cyimbo cye, ni cyo cya mbere umuntu asabwa kugira ngo abe umuyisilamu.
- Igisobanuro cy'ijambo (LA ILAHA ILA LLAH) ni uguhakana icyo ari cyo cyose kigaragirwa mu cyimbo cya Allah, mu bishushanyo, imva n'ibindi, ndetse no kumuharira (Allah) kugaragirwa.
- Uwemeye (Tawhid), akitwararika amategeko ategetswe mu bigaragara, dutegetswe kumureka cyeretse agaragaweho n'ibinyuranye nabyo.
- Umutungo, amaraso n' icyubahiro by'umuyisilamu ni ikizira kubimuvutsa cyeretse biri mu kuri abikwiye.
- Hano ku isi, dushingira ku bigaragara, naho ku munsi w'imperuka hazashingirwa ku migambi n'ibyo umuntu yari agamije.