- Kwicisha bugufi kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yahekaga inyuma yayo Muadh ku ngamiya yayo.
- Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishagamo, aho yabisubiyemo kenshi ihamagara Muadh kugira ngo ayitege amatwi yumve ibyo igiye kumubwira.
- Mu bisabwa ku buhamya bwa LA ILAHA ILA LLAH WA ANA MUHAMADAN RASULULLAH, nuko ubivuze agomba kuba ari umunyakuri abikuye ku mutima, atabishidikanyaho, cyangwa se ngo abihinyure.
- Abantu baranzwe n'ukwemera nyako (Tawhid) ntibazaba mu muriro wa Djahanamu ubuziraherezo, nibanawinjiramo kubera ibyaha byabo, bazawukurwamo babanje kwezwa.
- Ibyiza byo kuvuga ubu buhamya bubiri kuri wa wundi ubuvuze yemera ko ari ukuri.
- Biremewe rimwe na rimwe kureka kubwira abantu inkuru, igihe kuyibabwira bishobora kuba hari ingaruka byatera.