Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yagaragazaga urwego iri ho kwa Nyagasani wayo, kandi ko ari rwo rwego rwo gukunda ru...
Hadithi yaturutse kwa abil Hayaadj Al Asadiyu yaravuze ati: Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyi...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yohereza abasangirangendo bayo ikabasaba ko batagomba kureka ikibumbano kiri mu ishusho y'igi...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kwemera um...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwihanangirije kwemera umwaku muri buri kintu, nko kwemera ko umwaku wawutewe n'ikintu wumvise cyan...
Hadithi yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntari muri...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irihanangiriza abayoboke bayo bakora bimwe muri ibi bikurikira: Icya mbere: "Ntari muri twe uwizer...
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo indwara yo ubw...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta ndwara y'icyorezo ikwira yo ubwayo hatabayemo igeno rya Allah nk'uko abantu bo mu...

Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"

Hadithi yaturutse kwa abil Hayaadj Al Asadiyu yaravuze ati: Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)."

Hadithi yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntari muri twe uwizera amahirwe cyangwa se umwaku mu bintu, cyangwa se ukora ubupfumu cyangwa se agasaba kubukorerwa, cyangwa se uroga, cyangwa se usaba kurogerwa. N'uzafunga ipfundo n'uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha)."

Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza."

Hadithi yaturutse kwa Zayd Ibun Khalid Al Djuhaniy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha yadusengesheje isengesho rya mu gitondo (A-Swub'hi) turi ahitwa Al Hudaybiyat imvura yari imaze guhita muri iryo joro, ubwo yari isoje isengesho yarahindukiye iratureba maze iravuga iti: Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana! Uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'ingabire za Allah n'impuhwe ze, uwo aba anyemera agahakana inyenyeri, naho uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi uwo aba ampakanye ahubwo yemeye inyenyeri!"

Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir Al Djuhaniy (Imana imwishimire) yavuze ko: Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ati: "Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."

Hadithi yaturutse kuri umwe mu bagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzajya ku mupfumu akagira icyo amubaza, iswala ze azakora mu minsi mirongo ine ntabwo zizemerwa!"

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise umugabo umwe avuga ati: Ntabwo ari ko bimeze, ndahiye kuri Al Kaabat, nuko Ibun Umar aravuga ati: Ntihakagire urahira ku kindi kitari Allah, kubera ko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndi kumwe n'itsinda ry'abo mu bwoko bwa Al Ash'ariy nyisaba ingamiya yo kugendaho, maze iravuga iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko ntari bubatware, ntabwo mfite ingamiya yo kubatwaraho! Nuko tumara akanya gato Allah yadushoboje kumara, bayizanira ingamiya itegeka ko baduha ingamiya eshatu. Ubwo twari tumaze kugenda, bamwe muri twe babwiye bagenzi babo bati: Allah ntaduhe imigisha! Twagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuyisaba ko yaduha ikigenderwaho tukajyana nayo irahira ko itari budutware none iradutwaye! Nuko Abu Mussa aravuga ati: Hanyuma tujya kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) turabiyibwira, maze iradusubiza iti: Sinjye wabatwaye! Ahubwo Allah niwe wabatwaye, Ndahiye ku izina rya Allah -ِAllah nabishaka- ko ntajya ndahirira ikintu, hanyuma nkabona icyiza kikiruse , usibye ko ntanga icyiru cy'indahiro, maze nkakora icyo cyiza."

Hadith yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"