- Ni ikizira kuraguza no kujya mu bapfumu ugamije kugira ibyo ubabaza mu bumenyi bw'ibitagaragara.
- Umuntu ashobora kwimwa ingororano z'ibikorwa byiza yakoze mu rwego rwo kumuhana ku cyaha yakoze.
- Mu bivugwa muri iyi Hadithi haninjiramo ubundi buryo bw'uburaguzi nk'ibyo bita gusoma ibiri mu kiganza cyangwa se mu gikombe ukabwira umuntu ibizamubaho ntabwo byemewe kujya kureba abakora ibintu nk'ibi nubwo waba ubitewe n'amatsiko kubera ko ibi byose ni uburaguzi n'ubupfumu kandi ababikora baba bagaragaza ko bazi ubumenyi bw'ibitagaragara.
- Ibi niba ari igihano cy'uwagiye ku mupfumu, byaba bimeze bite ku muntu ubikora??
- Iswalat z'iminsi mirongo ine urazikora ntubihemberwe ariko ntabwo wemerewe kuzisubiramo kubera ko zitakiriwe.