- NI ikizira kuvuga imvugo igira iti: Allah nabishaka nawe ukabishaka, n'izindi mvugo byenda kumera kimwe, kuko bibarwa nk'ibangikanyamana mu mvugo no mu nyito.
- Biremewe kuvuga uti: Allah nabishaka hanyuma nawe ukabishaka, n'izindi mvugo zimeze gutyo, kuko hadakubiyemo biriya bibujijwe.
- Gushimangira ubushake bwa Allah, ndetse no gushimangira ubushake bw'umugaragu, kandi ko ubu bushake buza nyuma y'ubwa Allah Nyir'ubutagatifu.
- Kubuza guhuza ubushake bw'ibiremwa n'ubwa Allah, kabone n'iyo byaba mu mvugo.
- Uzavuga yemera ko ubushake bw'umugaragu ari nk'ubushake bwa Allah Nyir'ubutagatifu bureshya muri byose, cyangwa se ko ubushake bw'umugaragu ntaho buhuriye n'ubwa Allah, azaba abangikanyije Allah ibangikanyamana rikuru, naho naba yemera ko butandukanye n'ubwa Allah, ibyo bizaba ari ibangikanyamana rito.