- Kubungabunga imyemerere n'ukwemera no kuyirinda ibyayihungabanya.
- Kuziririza gukoresha imitongero irimo ibangikanyamana, n'amahirizi ndetse n'inzaratsi.
- Umuntu wizeye ibi bintu bitatu ko byo ari impamvu aba akoze ibangikanyamana rito, kubera ko yafashe ikitari impamvu akakigira impamvu, ariko iyo yizeye ko byo ubwabyo hari icyo byamara cyangwa se byamutwara icyo gihe aba akoze ibangikanyamana rikuru.
- Kwihanangiriza gukora impamvu zijyana umuntu mu ibangikanyamana n'izindi ziziririjwe.
- Kuziririza imitongero ndetse ko iri mu ibangikanyamana, cyeretse iyemewe muri yo.
- Ni ngombwa umutima w'umuntu kurangamira Allah wenyine, kuko niwe wenyine wagira icyo agutwara cyangwa se akagira icyo akumarira, bityo nta wuzana ibyiza usibye Allah, nta n'ukurinda ikibi usibye Allah.
- Imitongero yemewe ni iyubahirije aya mabwiriza atatu akurikira:
- 1-Kwemera ko yo ari impamvu ariko yo ubwayo ntacyo yakumarira cyeretse Allah abishatse.
- 2- Kuba ikozwe hifashishijwe Qur'an n'amazina ya Allah meza kandi matagatifu ndetse n'ubusabe dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ubundi busabe bwemewe.
- 3- Kuba iri mu rurimi rusobanutse, kandi ikaba idakubiyemo uburozi n'indi mitongero itemewe.