Hadithi yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Idini ni ukugirana inam...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko idini ryubakiye ku kwiyegurira Allah ukora buri kimwe kubera we gusa, no kuba umunyakuri ku...
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira ut...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isoban...
Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khudriy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umwe...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradutegeka gukosora ikibi icyo ari cyo cyose Allah yabujije ndetse n'Intumwa y'Imana yabujije, ariko...
Hadithi yaturutse kwa A-Nu'uman Ibun Bashir (Imana imwishimire we na se) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze urugero rw'abantu bashikamye ku mategeko ya Allah kandi bakayashyira mu bikorwa, bategeka iby...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuntu uzahamagarira ab...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu uyobora akanashishikariza abandi inzira igororotse y'ukuri cyangwa se akabashish...

Hadithi yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasomye uyu murongo wa Qur'an ugira uti: {Ni We waguhishuriye igitabo (Qur’an) kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko ba bandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati “Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge.} [Al Imran: 7], Aishat aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana iravuga iti: " Nubona abantu bahitamo gukurikira imirongo bajijwe badasobanukirwa bakareka iyo basobanukiwe, abo nibo Allah yavugaga muri uyu murongo, uzabirinde."

Hadithi yaturutse kwa Abi Said Al Khudriy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umwe muri umwe uzabona ikibi gikorwa ajye agikuzaho ukuboko kwe, natabishobora akoreshe ururimi rwe, natabishobora ababare ku mutima, ariko uko ni ukwemera guciriritse."

Hadithi yaturutse kwa A-Nu'uman Ibun Bashir (Imana imwishimire we na se) nawe ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Urugero rw'umuntu ushikamye ku mategeko ya Allah n'utayubahiriza wayirengagije, ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato bakoze Tombola bamwe bakajya hejuru, abandi bakajya hasi; hanyuma abari hasi bashaka amazi yo kunywa bakabinyuza ku bari hejuru, kugeza ubwo bavuga bati: "Ariko iyo dutobora ubwato tukajya tubona amazi hafi tutiriwe tugora abo hejuru! Nibabareka bakabikora nk'uko babishaka bose bazarohama, ariko nibababuza kubikora bose bazarokoka!"

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuntu uzahamagarira abandi kuyoboka, azabibonera ibihembo bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira, nta kigabanyutse mu bihembo bazabona! N'uzahamagarira abandi ubuyobe, azabona ibihano bingana n'iby'abamwumviye bakamukurikira nta kigabanyutse mu bihano bazabona."

Hadithi yaturutse kwa Abu Masuud Al Answariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"

Hadith yaturutse kwa Sah'li Ibun Sa'ad (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ejo iri bendera nzariha umugabo Allah azanyuzaho intsinzi, ukunda Allah n'Intumwa ye, ndetse na Allah n'Intumwa ye bakamukunda." Sah'li yaravuze ati: Abantu bose baraye bibaza uwo mugabo uwo ari we, ubwo bwari bucyeye, bose bazindukiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri wese yiringiye ko ariwe warihabwa, nuko Intumwa y'Imana irabaza iti: Ally Ibun Abi Twalib ari he? Baramusubiza bati: Yewe Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arwaye amaso! Intumwa y'Imana irababwira iti: Nimumutumeho; nuko araza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imucira mu maso inamusabira ubusabe, nuko arakira amera nkaho atigeze amurya! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhereza rya bendera, maze Ally arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese mbarwanye kugeza ubwo bazamera nkatwe? Intumwa iramusubiza iti: Wigira ubwira, tegereza kugeza ugeze ku rugamba, ubahamagarire ubuyisilamu, ubabwire ibyo bategetswe bagomba Allah, ndakurahiriye ku izina rya Allah, ko Allah agize umuntu umwe ayobora abikunyujijeho, ari byo byiza kuri wowe kuruta ubushyo bw'ingamiya z'amasine!"

Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo."

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."

Hadith yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini, uzaryemera azamwubahisha cyangwa se uzarihakana amusuzuguze, icyubahiro Allah azubahisha iri dini ry'ubuyisilamu, cyangwa se gusuzugurika Allah azasuzuguza ubuhakanyi." Icyo gihe Tamimu A-Dariy yajyaga avuga ati: Ibi nabibonye mu bantu bo mu muryango wanjye, ababaye abayisilamu bagezweho n'ibyiza byinshi ndetse baranubahika, n'ababaye abahakanyi muri bo barasuzuguritse bata agaciro, batanga n'umusoro.

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro.

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari iri ku ngamiya yayo ahitwa Al Aqabat mu gitondo yaravuze iti: Ntoragurira utubuye! Nuko nyitoragurira utubuye turindwi duto tungana n'udushaza, nuko itangira kutuzunguza mu kiganza cyayo ivuga iti: "N'ibingana n'utu mu byaha mujye mubyirinda! Irangije iravuga iti: Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!"