- Kwihanangiriza abantu kwisanisha n'abahakanyi ndetse n'inkozi z'ibibi.
- Gushishikariza abantu kwisanisha n'abakora ibikorwa byiza ndetse no kugera ikirenge mu cyabo.
- Kwisanisha n'abantu mu buryo bugaragara bituma umuntu abakunda mu buryo butagaragara.
- Umuntu azabona ibihano n'ingaruka mbi kubera uburyo n'ikigero yisanishijeho n'abahakanyi.
- Kubuza kwisanisha n'abahakanyi mu myemerere yabo, no mu migirire yabo bihariye, ariko ibitari ibyo nko kubigaho ubumenyi bw'ibijyanye n'inganda n'ibindi ntabwo bibarwa muri ibi bibujijwe.