- Agaciro ka Ally Ibun Abi Twalib (Imana imwishimire) n'ubuhamya bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko akunda Allah n'Intumwa ye nabo bakamukunda.
- Uburyo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bari bashishikajwe no gukora ibyiza, ndetse bakanarushanwa mu kubikora.
- Ni itegeko kugira imyitwarire myiza mu gihe cy'urugamba, no kwirinda uburakari n'amajwi mabi abangamira abandi, kuko biba bidacyenewe.
- Mu bimenyetso by'ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni aho yavuze ko abayahudi bazatsindwa, no kuvura Ally Ibun Abi Twalib amaso Intumwa y'Imana ari yo ibigizemo uruhare ku burenganzira bwa Allah.
- Intego nyamukuru iruta izindi yo kujya ku rugamba mu nzira ya Allah, nuko abantu baba abayisilamu.
- Ivugabutumwa rikorwa mu byiciro; aho umuhakanyi asabwa mbere na mbere kuba umuyisilamu akavuga ubuhamya bubiri, nyuma yaho bakabona kumubwira amategeko y'ubuyisilamu.
- Agaciro k'ivugabutumwa rya Isilamu, n'ibyiza byaryo kuri wawundi ubuhamagarirwa n'ubuhamagarira; kubera ko urihamagarirwa ashobora kuyoboka, ndetse n'umuhamagarira akabona ingororano zihambaye.