- Agaciro ko gutegeka ibyiza no kubuza ibibi mu kurinda abantu no kubarokora.
- Zimwe mu nzira zo kwigisha, harimo gutanga ingero, mu rwego rwo gusobanurira abantu bafite ubwenge butekereza utanga ingero zifatika.
- Gukora igikorwa kibi mu buryo bugaragara no kutabuza ugikora, bigira ingaruka zigarukira bose.
- Korama kw'abantu bihera ku kureka inkozi z'ibibi zigakwiza ibibi byazo n'ubwangizi.
- Imyitwarire mibi n'ubwo umugambi ikoranywe waba ari mwiza, ntibihagije kuba byatuma igikorwa gitungana.
- Inshingano ku muryango mugari w'abayisilamu iba ihuriweho, ntabwo iba ireba umuntu umwe ku giti cye.
- Abantu muri rusange bagerwaho n'ibihano kubera ibyaha bya bamwe muri bo, baramutse batababujije.
- Inkozi z'ibibi zikora ibibi byazo ku mugaragaro zitwaje ko ari byiza ku bantu bose nk'uko bimeze ku ndyarya.