- Agaciro ko guhamagarira abandi kuyoboka no gukora ibyiza byaba bicye cyangwa se byinshi, kandi ko uhamagarira abandi ibyo, abona ibihembo bingana n'iby'uwamukurikiye. Ibi bikaba ari ibigaragaza ingabire za Allah n'ineza ye ihebuje.
- Ubuhambare bwo guhamagarira abantu ubuyobe n'ibibi byaba bicye cyangwa se byinshi, kandi ko ubihamagariye abandi abona ibihano nk'iby'abamwumviye.
- Ineza yiturwa indi, bityo uhamagariye ibyiza nawe ahembwa ibyiza nk'iby'uwabikoze, n'uwahamagariye ibibi nawe abona ibihano nk'iby'uwabikoze.
- Umuyisilamu ategetswe kwitwararika ndetse akagira amacyenga ko hari abamwigana kubera ibyaha bye akora ku mugaragaro bamubonaho, bigatuma azikorera ibyaha bye n'iby'abamwiganye kabone n'iyo atabibashishikariza.