Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe akuye kwa Nyagasa...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahishuriwe imvugo iyikuye kwa Nyagasani wayo yavuze ko umugaragu iyo akoze icyaha yarangiza akavuga...
Hadith yaturutse kwa Ally yaravuze ati: Nari umuntu wumvaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari icyo ivuze (Hadith), Allah akampa ku...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko nta mugaragu n'umwe ukora icyaha, hanyuma agatawaza neza, agahaguruka agasali raka eby...
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ub...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yakira ukwicuza kw'abagaragu be; Iyo umugaragu we am...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyagasani buri jo...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe ijoro ryinjiye muri kimwe cya gatatu cyaryo cya nyuma, Allah Nyir'ubutagatifu am...
A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: -A-Nuuman ashyira intoki ze...
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza itegeko rikomeye mu bintu; kandi ko mu buryo bw'amategeko rigabanyijemo ibice bitatu: Har...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe akuye kwa Nyagasani we yavuze ati: “Umugaragu wanjye aracumura akavuga ati: “Mana yanjye, mbabarira icyaha cyanjye! Imana Nyagasani ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye hanyuma amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha akabimuhanira [aramutse aticujije]. Wa mugaragu akongera agacumura maze akavuga ati: “Nyagasani, mbabarira icyaha cyanjye. Imana Nyirubutagatifu na yo ikavuga iti: “Umugaragu wanjye yacumuye amenya ko afite Nyagasani ubabarira ibyaha kandi akabimuhanira [aramutse aticujije]. None mbabariye umugaragu wanjye, nakore icyo ashaka.”

Hadith yaturutse kwa Ally yaravuze ati: Nari umuntu wumvaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari icyo ivuze (Hadith), Allah akampa kugirwa umumaro n'ibyo ashatse muri yo ko ngirirwa nabyo umumaro, hagira umwe mu basangirangendo bayo uyimbwira nkabanza kumurahiza! Iyo yandahiriraga nemeraga ibyo ambwiye ko ari ukuri. Abu Bak'ri yambwiye Hadith, kandi Abu Bak'ri yavuze ukuri agira ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye", arangije asoma umurongo mutagatifu wa Qur'an ugira uti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo...} [Al Imran: 135].

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu arambura ibiganza bye mu ijoro kugira ngo ababarire uwamukoshereje ku manywa, akanarambura ibiganza bye ku manywa kugira ngo ababarire uwamukoshereje mu ijoro, ibyo bizakomeza gutyo kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro maze akavuga ati: Ninde unsaba ngo numve ubusabe bwe, ninde ufite icyo ansaba ngo nkimuhe? Ninde unsaba imbabazi ngo mubabarire?!

A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: -A-Nuuman ashyira intoki ze ku matwi kugira ngo yumve neza ibyo Intumwa y'Imana igiye kuvuga-: “Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: "Umunsi umwe nari inyuma y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) impetse ku ngamiya, maze irambwira iti "Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu (yamaze kwandika ibizaba) yareguwe ndetse n’ibitabo (byanditswemo) wino yarumutse byararangiye."

Hadith yaturutse kwa Sufiyani Ibun Abdillah A-Thaqafiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."

Hadithi yaturutse kwa A-Nu'uman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Urugero rw'abameramana mu gukundana kwabo, no kugirirana impuhwe hagati yabo no koroherana hagati yabo ni nk'urugero rw'umubiri umwe, iyo urugingo rumwe rugize icyo rutaka, byototera umubiri wose ukaremba ndetse ukagira n'umuriro."

Hadithi yaturutse kwa Uth'man Ibun Afan (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umuntu uzisukura (Udhu), agatunganya isuku ye neza, ibyaha yakoze biva ku mubiri we, kugeza n'ubwo biva mu nzara ze!"

Hadith yaturutse kwa Abu Ayub Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba" Abu Ayubu yaravuze ati: Nyuma yaho twagiye ahitwa Shami, dusanga ubwiherero bwaho bwubatswe bwerekeye Qiblat, tukajya twihagarika twihengetse, ubundi tugasaba imbabazi Allah Nyir'ubutagatifu.

Hadith yaturutse kwa Abu Qatadat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo."

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)."